BBV Kinyarwanda

Gahunda yacu ikorana n’abimukira n’impunzi hirya no hino muri Queensland hagamijwe kunoza uburyo bwo kubahugura ku byerekeye indwara z’umwijima, VIH/SIDA, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina, kubaha amakuru ku birebana no kwipimisha no kuvurwa.

Gahunda yacu iterwa inkunga na Queensland Health. Serivisi zacu zose hamwe n’ibikoresho byacu bitangwa ku buntu ku bimukira n’impunzi bose, harimo n’abantu badafite ikarita ya medicare ndetse no ku batanga serivisi zita  bimukira n,impunzi.

Guhugura abaturage no kubagezaho amakuru

Itsinda ry’abakozi bacu bahuguwe mu gutanga ubumenyi ku byerekeranye n’ubuzima (BCHWs) ritanga inyigisho mu ndimi nyinshi zitandukanye mu matsinda menshi y’abantu batuye Queensland. Dutanga kandi amakuru mu cyongereza no mu zindi ndimi kuri terefone, imbuga nkoranyambaga (nka Facebook,WeChat, WhatsApp), no binyamakuru na za radiyo bikoreshwa n’amoko anyuranye.

Gusaba ko itsinda ry’abantu banyu rihugurwa ku buntu, nyamuneka kanda hano.

Gusaba kugezwaho amakuru mu rurimi rwawe, nyamuneka shaka umukozi wacu uvuga ururimi rwawe, urabona telefone ye na imeri ye hasi kuri uru rupapuro.

Ubufasha

 Itsinda ry’abakozi bacu rifasha kandi ritanga amakuru n,inyigisho ku bantu bose babana n,ubwandu karande bw,umwijima umuntu ku giti cye no kubagize imiryango yabo, urugero:

  • Kubasomera no kubasobanulira amabarwa yoherejwe n’umuganga w’umuryango cyangwa ibitaro.
  • Kubasabira kubonana na muganga
  • Kubereka inzira n’uburyo bwo kugera kwa muganga w’umuryango cyangwa ku bitaro iyo ari ubwambere bagiyeyo.
  • Kubafasha no kubunganira iyo bavugana na muganga w’umuryango cyangwa abaganga bo ku bitaro.

Ukeneye ibisobanuro birambuye kubyerekeranye n’uburyo dushobora gutera inkunga wowe n’umuryango wawe nyamuneka shaka Umuyobozi ushinzwe iyi Gahunda kuri  health@eccq.com.au  cyangwa uhamagare 3844 9166. Ushobora no guhamagara umwe mu bakozi bacu uvuga ururimi rwawe ukoresheje terefone cyangwa imeri nkuko biri hariya hepfo.

Gusaba ubufasha bwacu, nyamuneka kanda hano.

Ibizamini bya Fibroscan

Ikizamini cya Fibroscan ni isuzumwa

ryizewe, ryihuse, ritababaza kandi ritagira n.icyo ryangiza ku mwijima. Fibroscan ikorwa ku buntu ku bantu bafite ubwandu bw’umwijima bwatewe n,udukoko two mu bwoko bwa B na C. Kugirango wemererwe gukoresha ikizamini cya Fibroscan, ukenera urupapuro rukwohereza rwanditswe na muganga wawe. Ku bindi bisobanuro bijyanye na serivisi yacu ya Fibroscan, nyamuneka andikira Umuhuzabikorwa w’iyi Gahunda mu byerekeye imivulire n’imicungire kuri referrals@eccq.com.au cyangwa uhamagare nimero 3844 9166.

Gusaba gukorerwa Fibroscan, nyamuneka kanda hano (Muganga wawe niwe wuzuza urupapuro).

Ibikoresho

Nyamuneka kanda hano kugirango utumize ibikoresho ku buntu.

Save Lives – Have a Liver Test video

Play Video

World Hepatitis Day 2024

Play Video

Vugana n’abakozi bacu bavuga indimi ebyiri

Ibitekerezo

Niba ufite impungenge cyangwa ushaka gutanga ibitekerezo ku birebana na serivisi n’ibikoresho byacu, nyamuneka shaka umuyobozi w’iyi gahunda kuri health@eccq.com.au cyangwa uhamagare 3844 9166.

Signup for Multicultural Partners Newsletter